Print

Umukobwa wa nyiri ikipe ya Chelsea yatangaje ko yifuza umukunzi kuri St Valentin [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2020 Yasuwe: 18858

Uyu mukobwa yashyize hanze amafoto akurura abagabo ari mu bwato bwiza cyane yari yasohokeyemo muri Espagne arangije atangaza ko ashaka umukunzi.

Uyu mukobwa w’umuherwe akunze gushyira kuri Instagram ye amafoto agaragaza imiterere ye ndetse n’ubuzima bwa gisirimu abamo.

Kuri uyu munsi w’abakundana yavuze ko ari mu bwigunge akeneye umukunzi wo basohokana mu butumwa yageneye ibihumbi 22,700 by’abamukurikira.

Yagize ati “Nkeneye umukunzi dusohokana kuri uyu munsi w’abakundanye.”

Uyu mwana wa Abrahimovic usanzwe ari umunyemari,umunyapoliti,umushoramari kabuhariwe yahise yakira ubutumwa bwinshi bw’abamwifuza.

Sofia ari mu bana 7 umuherwe Abramovic yabyariye mu Burusiya mbere y’uko bimukira mu Bwongereza mu mwaka wa 2003.

Abramovic yaje gutandukana na nyina wa Sofia mu mwaka wa 2007 bituma ategekwa guha uyu wari umugore we miliyoni 155 z’amapawundi.

Sofia abaho mu buzima buhenze cyane kuko acyiga yajyaga ku ishuli atwawe na kajugujugu cyangwa se akagendera Range Rovers idatoborwa n’amasasu.

Sofia yarangije kaminuza mu mwaka wa 2018 muri Royal Holloway University mu mujyi wa London ahita yerekwa imiturirwa 2 agomba guhitamo kubamo.

Rimwe mu mabanga ushak gutereta Sofia yamenya nuko akunda cyane amafarashi ndetse yagiye ahagararira Uburusiya mu marushanwa yo gusimbukira ku mafatashi [showjumping].