Print

Minisitiri Diane Gashumba nawe yeguye ku mirimo ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2020 Yasuwe: 3043

Ukwegura kwa Dr.Diane Gashumba ngo kwaturutse ku makosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza’.

Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze kuri Twitter rigira riti "Uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza."

Dr Diane Gashumba abaye umuyobozi wa gatatu weguye muri ibi byumweru.Akurikiye abandi banyamabanga ba Leta babiri nabo beguye muri Guverinoma barimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi wari ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi.

Mu ntangiriro z’iki ni bwo Minisitiri Gashumba yari yatumijweho na Komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kugira ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy’abaganga bake bagaragara mu mavuriro ya leta.

Dr Gashumba yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 04 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho.