Print

Imyanzuro 6 ikomeye yafatiwe mu nama ya 3 yiga ku masezerano ya Angola

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2020 Yasuwe: 4237

Nubwo iyi nama ibanjirije izahuza Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni ku wa 21 Gashyantare 2020, ku mupaka wa Gatuna,intumwa z’ibihugu byombi zaganiriye neza ndetse zibwizanya ukuri ku byatuma umubano w’ibihugu byombi uba ntamakemwa.

Umwanzuro wa mbere uvuga ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Umwanzuro wa Kabiri, impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.

Umwanzuro wa gatatu ugira uti “Impande zombi zemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, akazasinyirwa imbere y’abakuru b’ibihugu mu nama y’ibihugu bine ya kane izabera ku mupaka uhuriweho wa Gatuna/Katuna ku wa 21 Gashyantare 2020.”

Umwanzuro wa kane uvuga ko Guverinoma y’u Rwanda izandikira byemewe iya Uganda bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Uganda.

Itangazo ryasinyweho n’ibihugu byombi rivuga ko “Guverinoma ya Uganda yemeye kubigenzura no gutanga igisubizo bitarenze tariki 20 Gashyantare 2020 ku bibazo bikomeye byahita bikemurwa, ndetse inakore iperereza isubize ku bindi bibazo.”

Umwanzuro wa gatanu uvuga ko mu gihe ibyo bindi byaba byubahirijwe, inama ya Komisiyo ihuriweho isaba inama y’abakuru b’ibihugu kuzareba ku kibazo cyo “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Umwanzuro wa gatandatu ari nawo wa nyuma uvuga ko ibihugu byombi byemeranyije gusubukura imikoranire mu bya gisirikare n’inzego z’umutekano, hagamijwe guteza imbere uburyo bwo guhanahana amakuru mu bijyanye n’iperereza, mu nyungu z’umutekano w’igihugu.


Ifoto: IGIHE