Print

Rubavu:Ikamyo igonganye na Moto abantu 4 bahita bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2020 Yasuwe: 5543

Iyi kamyo yari itwaye kontineri irimo amafi bivugwa ko yavaga I Kigali yagonganye n’iyi moto yavaga ruguru y’ibitaro bya Gisenyi abantu 4 bahita bapfa mu gihe abandi bahise bakomereka.

Ababonye iyi mpanuka babwiye Umuryango.rw ko iyi kamyo ifite Plaque yo muri Tanzania, yacitse feri igonga urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi nyuma yo kugonga iyi moto.Biravugwa kandi ko kontineri y’iki gikamyo yagwiriye abagenzi bari hafi aho.

Abashinzwe umutekano babwiye itangazamakuru ko baragira icyo batangaza nyuma yo gutabara.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bivugwa ko bagera kuri 6 bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi gusa ababonye iyi mpanuka bavuga ko nabo bameze nabi.

Mu mwaka ushize kuwa 02 Ukwakira 2019 nabwo mu ikorosi ryo kuri ibi bitaro bya Gisenyi habereye impanuka y’ikamyo yagonze ibitaro ihitana umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) wakoreraga mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Kuri ibi bitaro bya Gisenyi hakunze kubera impanuka bitewe n’ikorosi ribi cyane rihari gusa benshi bavuga ko izi mpanuka ziterwa n’uburangare bw’abashoferi.