Print

Musanze: Umugore yabyariye umwana munsi y’ikiraro ahita amuta bamusanga yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2020 Yasuwe: 5101

Nkuko byatangajwe n’umuganga watwaye umurambo,uwasize uru ruhinja munsi y’iki kiraro niho yamubyariye gusa kugeza ubu ntiharamenyekana uwamubyaye.

Nkuko amakuru ikinyamakuru Umuseke.com dukesha iyi nkuru abitangaza, abantu babonye umurambo w’urwo ruhinja mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ariko bavuga ko bishoboka ko hari n’abamunyuzeho mbere yabo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bukane yavuze ko ababibonye bwa mbere ari abashumba baketse ko ari inyama ziri munsi y’ikiraro kuko umwana yari apfunyitse muri ‘enveloppe’ bahageze basanga ni umuntu.

Nyina w’umwana ntaramenyekana nk’uko Umuyobozi w’Akagali ka Cyabagarura, Ally Niyoyita yabibwiye Umuseke gusa avuga ko bagiye gufatanya n’Abajyanama b’Ubuzima mu gushaka amakuru, cyane ko ari bo baba bazi abakobwa n’abagore batwite mu Kagari.

Birakekwa ko uwabyaye uriya mwana yamukubise ikintu mu mutwe kikawumena, Umuganga yavuze ko ariho yamubyariye kuko ibyo “bita inda ya nyuma byari aho”.