Print

Manchester City ishobora gufatirwa ibindi bihano bitarahabwa indi kipe na FA nitsindwa ubujurire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2020 Yasuwe: 2235

Nubwo iyi kipe yajuriye muri TAS,amakuru aravuga ko ishobora no guhabwa ibihano birenze na FA birimo no kwamburwa igikombe cya shampiyona yatwaye mu mwaka wa 2014 cyangwa uwa 2012.

Nkuko Mail sport ibitangaza,iyi kipe niramuka itsinzwe ubujurire bwayo muri TAS ibihano yahawe na UEFA bikagumaho,ishobora kuzahanishwa no kwamburwa igikombe cya Premier League yatwaye mu mwaka wa 2014 na FA.

Manchester City ishinjwa kugura abakinnyi benshi uko yishakiye ntigire abo igurisha ndetse no kubesha ibijyanye n’amafaranga ihabwa n’abaterankunga bayo no kwanga korohereza UEFA mu iperereza.

Manchester City irashinjwa aya makosa hagati y’umwaka wa 2012 n’uwa 2016,ibifashijwemo n’abaherwe bayo bo mu mujyi wa Abu Dhabi.

Ibihano Manchester City yafatiwe bishobora gutuma ihatirizwa kugurisha abakinnyi bayo bakomeye barimo Raheem Sterling, Kevin De Bruyne na Aymeric Laporte.

Akanama ka Premier League ntikaracira urubanza Manchester City kuko yajuriye ndetse nta nicyo karavuga ku bihano bya UEFA iyi kipe yafatiwe gusa ibihuha biravuga ko gashobora guterana kakayihanisha kuyikuraho amanota menshi muri shampiyona y’uyu mwaka,kuyambura igikombe cya shampiyona 2012 cyangwa 2014.

Haravugwa byinshi ku bihano bya Manchester City gusa kubera ko FA ikorana na UEFA uko byagenda kose nayo ishobora kuyifatira ibihano bikarishye mu gihe cyose ubujurire bwayo muri TAS yabutsindwa.imyanzuro y’urubanza izatangazwa mu mpeshyi.

Benshi batangaje ko batunguwe n’ibihano City yafatiwe barimo n’umutoza Klopp wavuze ko “biteye agahinda.”City yambuwe igikombe cya 2014 cyahabwa Liverpool yabaye iya kabiri uwo mwaka mu gihe icya 2012 cyahabwa Manchester United yagitwaye ku bitego.