Print

Perezida Museveni yakiriye igisubizo yahawe n’intumwa ye yihariye aheruka gutuma kuri mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame

Yanditwe na: Martin Munezero 16 February 2020 Yasuwe: 4658

Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko intumwa ye yakiriwe neza mu Rwanda, bityo akaba yiteguye gukora ibishoboka byose ngo umwuka mwiza ugaruke hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati" Ejo hashize nakiriye igisubizo kuri Adonia Ayebare nari nohereje nk’intumwa yanjye yihariye kuri Paul Kagame. Yakiriwe neza. Uganda izakomeza gukora ibikorwa byihuse bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byacu."

Ayebare abinyujije kuri Twitter na we yashimangiye ko Perezida Kagame yamwakiriye neza, anashimira Museveni wamugiriye ikizere cyo kumuha ubutumwa nka buriya.

Ati" Warakoze nyakubahwa ku bwo kungirira ikizere umpa ubutumwa nka buriya bw’ingirakamaro ndetse n’inama wangiriye. Warakoze Paul Kagame ku bwo kunyakira neza."

Museveni ntiyahishuye ubutumwa yari yahaye Ayebare ngo ashyikirize Perezida Kagame. Ambasaderi Adonia Ayebare yaherukaga mu Rwanda ku wa 29 Ukuboza 2019 na bwo azanye ubutumwa Museveni yari yageneye Perezida Kagame.

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Perezida Kagame yavuze ko Ayebare yari yaje mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.

Ati “Kuvuga rero ngo haje intumwa icyizere cyabonetse, ntabwo nibwira ko ari uko nabivuga, njye navuga ko iyo ari indi ntambwe ikomeje guterwa muri ubwo buryo bwo gushakisha icyatuma ikibazo icyo aricyo cyose cyaba gihari gishobora gukemuka kandi nyine ibyo biva mu bantu mu kuvugana, kuganira.”

Magingo aya amaso yose ahanzwe itariki ya 21 Gashyantare, ubwo Perezida Kagame na Museveni bazaba bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byabo i Gatuna/Katuna.

Ni inama ishobora kuzashyira iherezo ku mwuka mubi w’u Rwanda na Uganda, abaturage b’ibihugu byombi bakongera guharirana nk’uko byahoze.