Print

Umwana w’umukobwa wakinanye na Lupita Nyongo muri Filimi yamamaye cyane ku isi yapfuye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 February 2020 Yasuwe: 7275

Uwo mukino ujya kumera nk’igisoro kigezweho.

Nikita Pearl Waligwa yari yarasanganwe indwara y’ikibyimba cyo mu mutwe.

Iyo filime yakinnyemo yo mu mwaka wa 2016 ishingiye ku nkuru mpamo y’uwitwa Phiona Mutesi, watangiye gukina ‘chess’ afite imyaka icyenda y’amavuko nubwo atigeze agera mu ishuri.

Nyuma yaje no guhatana muri uwo mukino mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.

Irimo kandi na Lupita Nyong’o, ukina ari nyina w’uwo mwana, ndetse na David Oyelowo ukina ari nk’umwarimu we wa ‘chess’.

Waligwa akina yitwa Gloria, inshuti ya Phiona umusobanurira amategeko agenga umukino wa ‘chess’.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo bwa mbere yapimwe agasanganwa indwara y’ikibyimba cyo mu mutwe.

Ndetse amakuru avuga ko Mira Nair, wayoboye filime ‘Queen of Katwe’, yakusanyije inkunga yo gufasha kumuvuriza mu Buhinde.

Amagambo y’abaganga bo muri Uganda yasubiwemo mu bitangazamakuru bavuga ko bo batari bafite ibikoresho bya ngombwa byo kumwitaho.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo yabwiwe ko ubuzima bwe butakiri mu kaga kubera iyo ndwara, ariko mu mwaka ushize aza gusanganwa ikindi kibyimba cyo mu bwonko.