Print

Sinach Icyamamarekazi mu ndirimbo zaririmbiwe Imana yabyaye umwana ku myaka yo gucura ku bagore maze amutura Yesu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 February 2020 Yasuwe: 3634

Osinachi Joseph uzwi nka Sinach ndetse n’umugabo we Joe Egbu batanze umukobwabo mu rusengero ubwo bashimaga Imana ku mugaragaro yabahaye umwana wizabukuru ,mu butumwa yanyujije ku nkuta ze za instagram na twitter yavuze ko nkuko abakurambere mu byagikristo babikoze nawe atuye Imana umwana we mu rusengero ngo akorere Imana.

Yagize ati "Turashima Imana yaduhaye umwana turashimira abavandimwe badufashije mu kwishimira iki gikorwa turizera ko iyi migisha izakomeza kutuzaho uko bwije nuko bukeye “

Uyu mugore ufite imyaka 46 aherutse gutsindira amafaranga agera kuri millioni 100 z’Amanyakenya nyuma yaho atsindiye igihembo cy’úmuririmbyi mwiza w’úmugore muri Afurika ndetse n’índirimbo ye ikaba indirimbo y’úmwaka muri Kenya .