Print

Stephen Curry ukundwa na benshi muri NBA n’umugore we baciye ibintu kubera ifoto bashyize hanze bari gusomana bidasanzwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2020 Yasuwe: 4439

Uyu mukinnyi ukundwa na benshi kubera ubuhanga bwe mu mukino wa Basketball by’umwihariko mu gutsinda amanota atatu,amaze iminsi mu mvune ari nabwo yafashe uyu mwanya agasohokana n’umufasha we kuri Saint Valentin ah bifotoreje iyi foto yakwirakwiye hose.

Mu butumwa buherekeza iyi foto yashyize hanze yagize ati “umwuka w’ibiruhuko ndi kumwe n’umwe rukumbi umeze gutya yagereranyije n’aka emoji.”

umukinnyi wa filimi akaba n’umunyamakuru,Ayesha w’imyaka 30 yagaragaye ari kurigata ku gahanga uyu mugabo we bafitanye abana babiri b’abakobwamu gihe we yarim kumureba amwishimiye cyane.

Aba bombi bari bamaze igihe bashyira hanze amafoto agaragaza uburyohe bw’ibiruhuko barimo aho banagaragaye bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Canada.Curry n’umugore bashyingiranywe kuwa 30 Nyakanga 2011

Stephen Curry wavunitse mu Ukwakira umwaka ushize,yatangiye imyitozo ndetse byitezwe ko azagaruka mu ikipe ye yasubiye inyuma cyane mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.