Print

Amashusho ya Patrick ufite umugore n’abana 3 ari gusambana na Mubyara we utarageza imyaka y’ubukure yateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 February 2020 Yasuwe: 23777

Abantu bakomeje kwibasira uyu mugabo nyuma yo kureba amashusho yashyizwe kuri internet ku mugoroba wo ku cyumweru gishize tariki 16 bikozwe n’abaturanyi be,Uyu mugabo bikaba bivugwa ko yasambanye n’uyu mubyara we ubwo umugore we yari yagiye kubonana n’inshuti ze ahazwi nka Chama muri Amalemba.

Iyi ni Screenshot yo muri ayo mashusho

Uyu Munyakenya yaguye mu kantu nyuma yo kubona aya mashusho yakwirakwijwe ahantu henshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,hagaragaramo uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko ataruzuza n’imyaka y’ubukure ari hejuru ya Patrick ari kumusambanya.

Nyuma yo kugaragara kw’aya mashusho,abashinzwe umutekano muri Kenya,bahise bashakisha Patrick maze bamuta muri yombi.

Uyu mugabo ufite umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’abana batatu,biravugwa ko ari we wifatiye aya mashusho.

Uyu niwe mwana w’umukobwa uvugwa muri ayo mashusho

Ubwo yagezwaga kuri Polisi,yavuze ko ari we wifatiye aya mashusho ari gusambana n’uyu mwana w’umukobwa gusa agahakana ibyo kuvuga ko ari munsi y’imyaka y’ubukure.

Patrick yakomeje avuga ko aya mashusho yayafashe mu mwaka wa 2017 yishimisha,kandi ngo muri icyo gihe uyu mwana w’umukobwa yari afite imyaka 20 atari munsi y’imyaka y’ubukure nkuko byakomejwe kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga,ndetse yongeyeho ko uyu mukobwa ubu yamaze no gushaka umugabo.

Patrick yongeyeho ko aya mashusho amaze imyaka itatu afashwe nyuma y’uko hari umuntu wamwibye telefone ari nawe avuga ko yayakwirakwije.Kugeza ubu Patrick aracyari mu maboko ya Polisi aho akiri gukorwaho iperereza.