Print

Gen.Ndayishimiye Evariste uzahagararira CNDD FDD mu matora ya perezida yasabwe kwipimisha [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2020 Yasuwe: 5098

Mu rwego rwo gushaka ibyangombwa bisabwa na komisiyo y’amatora mu Burundi [CENI] kugira ngo azashobore kwemererwa kwiyamamaza,Gen. Evariste Ndayishimiye watrewe guhagararira CNDD FDD muri aya matra, yabyukiye ku biro bya Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo basuzume ubuzima bwe uko buhagaze hanyuma ahabwe urupapuro rwitwa Aptitude Physique ruri mu zisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamaza.

Gen. Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52, wavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega mu mwaka wa 1968, yatorewe kuzahagarararira ishyaka CNDD-FDD mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020 mu nama idasanzwe y’iri shyaka yateranye kuwa 26 Mutarama 2020.

Gen. Evariste Ndayishimiye wari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri Ku butegetsi, CNDD FDD arahabwa amahirwe menshi yo kuzatsinda aya matora gusa azaba ahanganye n’abarimo Agathon Rwasa wa CNL.