Print

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Uganda muri CHAN 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2020 Yasuwe: 2009

Iyi Tombola yabereye ahitwa Palais de Sportif Yaounde muri Cameroon yarangiye ibihugu 16 bizitabira CHAN 2020 bimenye amakipe bizahurira mu matsinda y’iki gikombe giheruka gutwarwa na Morocco muri 2018.

Amavubi amaze kwitabira inshuro 3 mu nshuro 5 iki gikombe kimaze gukinwa aho kure yageze ari muri ¼ muri 2016 ubwo yari yacyakiriye.Imikino ya CHAN 2020 izatangira kuwa 04 Mata isozwe kuwa 25 Mata 2020.

Itsinda rya mbere rizakinira i Yaounde kuri Stade Ahmadou Ahidjo, itsinda rya 2 n’itsinda rya 3 bazakinira mu mujyi wa Douala kuri Stade de la Réunification na Roumdé Adjia Stadium, naho itsinda rya 4 rikazakinira mu mujyi wa Buea kuri Stade de Moliko.Amavubi azatangira yesurana na Uganda.

Uko Tombola yagenze:

Itsinda A: Cameroon, Mali, Zimbabwe, Burkina Faso
Itsinda B: Niger, DR Congo, Congo Brazzaville
Itsinda C: Morocco, Rwanda, Uganda, Togo
Itsinda D: Zambia, Guinea, Tanzania, Namibia