Print

Burundi: Abatavuga rumwe na Leta baheze I Kampala bategereje ko Nkurunziza abemerera gutaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 February 2020 Yasuwe: 2612

Uyu mugabo wahunze u Burundi yashinjwe guteza akajagari muri CNDD FDD mu mwaka wa 2007 nyuma yo guhabwa ishyaka ngo ariyobore.

Ngendakumana yari afite inzozi zo kuzaba perezida mu mwaka wa 2015 ariko Nkurunziza amubera ibamba ahita anamukura ku buyobozi bw’ishyaka ashyiraho uwitwa Pascal Nyabenda.

Jérémie Ngendakumana abonye ko ibintu bihinduye isura yahise ahungira mu Bubiligi ari naho yaturutse akaza gukambika I Kampala asaba perezida Nkurunziza kumureka agatahuka.

Ngendakumana aheruka gutangaza ko yashinze ishyaka ndetse nawe ashaka kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Gicurasi 2020.

Bivugwa ko Leta y’u Burundi yabujije Ambasade yayo muri Uganda guha ibyangombwa Ngendakumana kugira ngo abashe gutaha.

Abegereye ishyaka CNDD FDD bavuga ko batazemerera kwinjira abarwanyije Nkurunziza kugeza amatora arangiye.Nibiramuka bigenze gutya,Ngendakumana azategereza amatora yo mu mwaka wa 2027.