Print

Aba-Slay Queen bo muri Uganda bagaragaje agahinda gakomeye batewe na Harmonize bitewe n’umugore we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 February 2020 Yasuwe: 6104

Ubwo abo bakobwa bari biteguye uyu muhanzi bari bateguye naho bagomba kumwakirira byumwihariko ngo banamuhundagazeho ibyishimo n’ibyiyumviro byabo mu ijoro ry’abakundanye rya Saint valentin, gusa ngo baje gutungurwa nuko ubwo yageraga ku kibuga cya Entebe yasohokanye n’umugore we maze amagambo agashira ivuga,ibintu byabababaje cyane bamwe mu baganiriye na Uganadaonline, bemeza ko iyi mico y’abagore b’abahanzi yo kubaherekeza aho bagiye ituma batabisanzuraho.

Bagize bati ” Ibi ntibikwiye aba bagore babahanzi boroshye kuko tuba dushaka kwishimana n’abagabo babo bityo bajye basigara mu ngo abagabo bajye mu kazi”

Sarah Michelotti umugore wa Harmonize ngo yabwiye inshuti ze za hafi ko nyuma yuko ngo hari umugore w’umunyakenya wararanye n’umugabo we ubwo aheruka muri icyo gihugu,byatumye atizera ingendo z’umugabo we bityo ngo ntacyizere gihambaye akigirira umugabo we kubwe ngo aho bimukundira azajya amuherekeza.


REBA VIDEWO HASI:


Comments

sezikeye 18 February 2020

Madame we,ntabwo uzabishobora kubera ko aba Stars bashurashura cyane.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.