Print

Burera:Umunyeshuri yakuwe mu Kiyaga yapfuye nyuma yo gutoroka ikigo (Yavuguruwe)

Yanditwe na: Martin Munezero 18 February 2020 Yasuwe: 7059

Amakuru yemeza ko uyu Niyonizeye yari ageze mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB).

Mu masaha ya saa munani ngo nibwo yagiyemo aroga, abamuboye ngo yibiye mu mazi ntiyagaruka.

Abana bari aho batabaje inzego, abashinzwe umutekano wo mu mazi baza gutabara no kumushakisha, baje kumubona ahagana saa cyenda yapfuye.

Umunyeshuri yapfiriye mu kiyaga cya Burera mu ntera itari ndende uvuye ku ishuri yigagaho . Amakuru akaba avuga yasohotse mu kigo nta rhushya ndetse hakaba hari n’amakosa yari yakoze.

Niyonizeye Pacifique avuka mu Ntara y’Uburengerzuba, mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Ishuri witwa Eric NDAYAMBAJE yatangaje ko nyuma yo gupimwa k’umurambo w’uriya munyeshuri, bamushyikirije umuryango we.

Ejo kuwa Mbere tariki ya 17 Gashyantare nibwo yashyinguwe.