Print

Reba intimba yo ku mutima urupfu rwa Kizito Mihigo rwasigiye Bruce Melody

Yanditwe na: Martin Munezero 18 February 2020 Yasuwe: 15740

Inkuru y’urupfu rwa Kizito Mihigo yasakaye ku gicamunsi cya taliki 17 Gashyantare 2019 ndetse bishimangirwa n’itangazo rya Police y’u Rwanda rivuga yapfuye yiyahuye.

Iyi nkuru yavuzweho n’abantu banyuranye ku isi,by’umwihariko umuhanzi Bruce Melody aganira n’itangazamakuru ku rupfu rwa Kizito yagize ati »Urupfu si ikintu nakira neza,Kizito yari umuhanzi wakoze byinshi yari intangarugero ,….. ndumva ntavugabyinshi…….,gusa Imana imwakire kandi abasenga bamusengere. Indirimbo ze zafashije benshi ,sinakiriye urupfu rwa Kizito Mihigo Imana imwakire. »

Bruce Melody yahakaniye umunyamakuru ko ataragira ibibazo bituma afata umwanzuro wo kwiyahura.Ati » Nagiye ngira ibibazo byinshi kandi bikomeye ariko ntanarimwe nigeze nifuza kwivutsa ubuzima. »

Yahamirije umunyamakuru kandi ko umwaka wa 2019 wasize ameze neza ndetse yatangiye undi neza.


Comments

sezikeye 19 February 2020

C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.