Print

Abanyarwanda barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda mu rukerera [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2020 Yasuwe: 2739

Aba banyarwanda 15 barimo abari bamaze igihe bafungiye muri Uganda barekuwe kuri uyu wa Kabiri, n’abandi babiri bo mu mutwe wa RUD URUNANA wagabye igitero mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze mu mwaka ushize.

Aba banyarwanda bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu ku isaha ya saa munani n’iminota 11.

Aba bantu barekuwe barimo abagabo 10 n’abagore 3 barimo umugore wa Rene Ntagungira uri mu bafashwe bwa mbere na CMI.

Ni inama iri mu rwego rw’izindi rwazibajirije zigamije gusubiza mu buryo umubao w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo ubwumvikane bucye.

Abahoze mu mutwe wa RUD URUNANA bafashwe ni Seleman Kabayija na Nzabonimpa Fidele, bari mu gitero cyagabwe mu Kinigi I Musanze mu Ukwakira umwaka ushize mu Kinigi, nyuma y’icyo gitero,bahungira muri Uganda aho bageze bakirwa n’igisirikare cya Uganda.