Print

Umugore wabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina agasambana n’abagabo 130 yavuze akaga byamukururiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2020 Yasuwe: 13028

Uyu mugore ukomoka mu Bwongereza wari warabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina yavuze ko ibyo yakoraga byose yabaga ari gutekereza umugabo bari buryamane kugeza ubwo aryamanye n’abagera kuri 130.

Yagize ati “Nakoraga neza akazi kanjye n’umunsi wanjye ukagenda neza iyo nabaga nzi igihe ndakorera imibonano mpuzabitsina.Byari nk’inshingano kuri njye.Nabikoreraga ku kazi cyangwa ngasohoka.”

Frankie yavuze ko yigeze kuryamanaga n’abagabo 4 ku ijoro rimwe ntiyanyurwa.ubu burayi bwe bwamugizeho ingaruka zikomeye yaba mu mutwe cyangwa ku mubiri aho yagiye yangura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,agahinda gakabije ,gukuramo inda ndetse no kubyara abana atazi ba se.

Frankie w’imyaka 28 yabwiye ikinyamakuru Fabulous ati “Nahamagaraga ku kazi mbeshya ko ndwaye nkanasubika gahunda nabaga mfitanye n’inshuti iyo nabaga nzi ko ndakora imibonano mpuzabitsina.Nakoraga ibishoboka byose ngo nsambane buri munsi.”

Frankie wagiye kwivuza uburwayi bwo kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina agakira,yavuze ko yabutewe n’ihungabana ryatewe no gutandukana kw’ababyeyi be afite imyaka 13 bigatuma abaho mu bwigunge cyane ko yabanaga na se wakoraga akazi ko gutwara Taxi wahoraga ahuze.

Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye gusambana nyuma yo kujya yirirwa kuri Internet ashaka abakunzi barimo n’abamusabaga gukora imibonano mpuzabitsina.

Uburwayi bwo kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina bwageze ku bihangange nka Tiger Woods, Russell Brand n’abandi,bivugwa ko bukunda gufata abagabo cyane ariko muri UK abagore bagera kuri 660,000 bwabagezeho.





Comments

sezikeye 19 February 2020

Ntabwe ariwe wenyine wabaswe n’iyo ngeso.Ababikora ni za millions nyinshi mu rwego rwo kwishimisha.Bakirengagiza ko Imana yaturemye ibitubuza.Ni kimwe mu bintu byinshi bituma iyi si iba mbi kubera abantu banga kumvira Imana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.