Print

U Rwanda rwamaze kurekura abanya Uganda 3 rusaba Uganda gukora ibindi bintu 3 by’ingenzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2020 Yasuwe: 5609

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yashyize hanze, yashimiye Uganda, ivuga ko u Rwanda narwo rwahagaritse gukurikirana abanya Uganda 17 runarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.

U Rwanda rwabwiye Uganda ko hari ibibazo 3 byihutirwa impande zombi zemeranyijweho mu nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola iheruka yabereye i Kigali.

U Rwanda rwasabye Uganda kugenzura imikorere n’ibikorwa bitera inkunga uwitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, ruvuga ko bari mu bayobozi b’umutwe wa RNC, bakorera mu muryango utegamiye kuri leta witwa Self-Worth Initiative.

Rwasabye kandi kugenzura ingendo za Mukankusi Charlotte muri Uganda cyane cyane mu kwezi kwa Mutarama 2020 ndetse na pasiporo No. A000199979 yahawe.

Ikindi kintu rwasabye n’ukugenzura abarwanyi ba RUD Urunana bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi/Musanze mu Kwakira 2019. U Rwanda rushimira ko babiri muri bo bamaze koherezwa ariko rusaba ko Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ bakekwaho kuyobora iki gitero, na bo batabwa muri yombi, kandi bakarubashyikiriza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yagize iti“Guverinoma y’u Rwanda yizeye ko ibi bikorwa bya Guverinoma ya Uganda, bizatanga umusanzu mu guhagarika ubufasha bwose Uganda igenera abashaka guhungabanya u Rwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba ndetse no gukurikirana abayobozi b’imitwe yose ikorera muri Uganda n’ababafasha bo mu buyobozi bw’iki gihugu”.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru, taliki ya 21 Gashyantare nibwo biteganyijwe ko Perezida Kagame na perezida Museveni bazahurira ku mupaka wa Gatuna n’abahuza baturutse muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,bakaganira ku kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.