Print

FERWAFA yemereye Gicumbi FC kongera kwakirira imikino ku kibuga cyayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2020 Yasuwe: 1166

Gicumbi FC yari imaze iminsi yakirira imikino ku Mumena mu mujyi wa Kigali,yahawe uburenganzira bwo kongera gukoresha ikibuga cyayo imenyereye ndetse kiyifasha kugora amakipe yayisuye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020 nibwo FERWAFA yandikiye Gicumbi FC iyimenyesha ko yemerewe kongera kwakirira kuri Stade yayo nyuma y’uko isanwe, n’ikibuga kikavugururwa.

Ku munsi wa 22 wa Shampiyona nibwo Gicumbi FC izatangira kwakirira kuri Stade yayo,ikazaba itana mu mitwe na Sunrise FC tariki ya 7 Werurwe 2020.

Kugeza ku munsi wa 20 Shampiyona, Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16, aho byitezwe ko nitangira kwakirira kuri iki kibuga cyayo izikura muri aka kaga ko kuba yamanuka irimo.