Print

FERWAFA yahaye igihe ntarengwa Rayon Sports n’andi makipe adafite abatoza bafite ibyangombwa bisabwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2020 Yasuwe: 4670

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira,FERWAFA yari yategetse amakipe yo mu cyiciro cya mbere ko agomba gutozwa n’abatoza bafite license A cyangwa B ya CAF cyangwa indi itangwa n’izindi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, hanyuma mu cyiciro cya kabiri akaba afite licence C.

Nyuma y’uko Komite nyobozi ya FERWAFA isanze hari amakipe yirukanye abatoza bafite ibyangombwa agaterera agati mu ryinyo ntashake abandi ahubwo akihera akazi abungirije badafite ibyangombwa bisabwa,yateranye yemeza ko ikipe yirukanye umutoza igomba gutozwa n’uwungirije mu gihe kitarenze ukwezi,ikaba yashatse undi wemewe.

Ibi FERWAFA yabikoze kubera ko nta gihe ntarengwa cyari cyarashyizwe muri ayo mabwiriza ku mutoza wungirije cyangwa undi wese utujuje ibyangombwa usigaye atoza ikipe.

FERWAFA babwiye amakipe yo mu cyiciro cya mbere adafite abatoza bakuru ko ahawe ukwezi kumwe ko kuba yamaze gushaka abatoza bakuru uhereye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020 kuko ariho bahawe amabaruwa.

Amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere arebwa n’iri tegeko arimo Rayon Sports, Kiyovu SC na Gicumbi FC zatandukanye n’abatoza bakuru , ubu zikaba zitozwa n’abungirije batujuje ibyangombwa.

FERWAFA yabwiye aya amakipe ko ishobora kuzayambura uruhushya igihe bigaragaye ko batubahiriza ibikubiye mu mambwiriza agenga itangwa ry’impushya ku makipe nkuko bikubiye mu gika cya mbere cy’ingingo ya 7 y’ayo mambwiriza.