Print

Umuyobozi wa SKOL yibasiye bikomeye ikipe ya Rayon Sports bafitanye amasezerano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2020 Yasuwe: 7077

Uyu mugabo yavuze ko Rayon Sports iyobowe nabi n’abantu bifuza iby’umurengera, ku buryo atumva aho bahera bifuza amafaranga angana na Miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,uyu muyobozi yavugiye aya magambo mu nama yahuje abayobozi b’uru ruganda n’abakozi ubwo umwe yari amubajije ku mikoranire yabo na Rayon Sports hanyuma afatwa amajwi atabizi.

Ivan yagize ati “Rayon Sports ni ikipe idafite nyirayo, nta buryo bunoze bw’imiyoborere ifite, iyobowe nabi cyane.

Ibi mbabwira nanabibwiye umuyobozi w’ikipe ubwo twarimo tuganira, kuko iyo nganira nawe, mbona ntaganira n’umuyobozi ahubwo nganira n’umuntu ufite amarangamutima menshi, bituma nta n’ikintu dushobora kuba twageraho.”

Uyu muyobozi wa SKOL yavuze ko nubwo Rayon Sports ifite abafana benshi, batayifashoramo imari ku buryo buhoraho ndetse yemeje ko batiteguye guha iyi kipe amafaranga ibasaba.

Uyu mubiligi yavuze ko Rayon Sports yabasabye gukuba karindwi amafaranga bayihaga kandi ko abona nta mpamvu babikora kuko ntacyo ibakorera.

Ati “ Barasaba ½ cy’ingengo y’imari yacu mu kwamamaza ngo tugishyire ku mwambaro wabo gusa? Ibyo ni ibintu nababwira ko bidashoboka.”

Amasezerano ya SKOL na Rayon Sports asigaje imyaka 2 akaba agomba kurangira muri 2022, Ivan uyobora uru ruganda akaba yavuze ko Rayon Sports isabwa kubaha aya masezerano bitabaye ibyo, amategeko azakurikizwa.

SKOL irasabwa gukuba inshuro 4 amafaranga yahaga Rayon Sports kugira ngo bakomezanye, ariko bikanavugwa ko igihe yageza kuri miliyoni 200 byashobokaga ko bakomezanya gusa ibi bisa nk’ibidashoboka kuko uru ruganda ntirubikozwa.

Rayon Sports ikoresha amafaranga agera kuri miliyoni 40 buri kwezi, mu guhemba abakinnyi, kubacumbikira twitegura imikino, agahimbazamusyi, ingendo zabo, imiti n’ibindi ariyo mpamvu yifuzaga ko SKOL yakongera amafaranga yabahaga.

Biravugwa ko hari abandi bafatanyabikorwa bari gucungira hafi ko iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yatandukana SKOL bagahita bakorana.


Comments

Kabeho 21 February 2020

Birabe ibyuya ntibibe amaraso.


Kamayirese 20 February 2020

Ivan yagize ati “Rayon Sports ni ikipe idafite nyirayo, nta buryo bunoze bw’imiyoborere ifite, iyobowe nabi cyane.


Kamayirese 20 February 2020

Ivan yagize ati “Rayon Sports ni ikipe idafite nyirayo, nta buryo bunoze bw’imiyoborere ifite, iyobowe nabi cyane.