Print

Umutsima umukobwa yakoreshereje umusore bakundana waciye ibintu hose[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 February 2020 Yasuwe: 8093

Aya ni amafoto arikuvugwaho n’abatari bake kumbugankoranyambaga,utitegereje neza wagirango uyu ni umwana barigukata.

Uyu ni umutsima ’Cake’ wavugishije benshi mubakoresha imbugankoranyambaga kubera imiterere yawo.

Uyu mutsima wakoreshejwe n’umukobwa wifuzaga gutungura umusore bakundana ku munsi wa Saint Valentin.

Ni umutsima wakozwe mu ishusho y’umwana w’uruhinja, aryamye yubitse inda.

Uyu musore n’uyu mukobwa ni abo mugihugu cya Ghana, uyu mutsima niwo bagaburiye abari batashye ibi birori.

Ese umukunzi wawe agutunguye ugasanga waguteguriye gato imeze itya waryaho? Uramutse watashye ibi birori waryaho?