Print

Munyakazi Sadate yiyemeje kujyana mu nkiko umuyobozi wa SKOL wibasiye Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2020 Yasuwe: 9200

Mu butumwa bwakwirakwijwe hose,uyu muyobozi wa SKOL ari kumwe n’abakozi b’uruganda bari kuganira ku ngengo y’imari y’uru ruganda n’ibyo ruteganya gukora muri 2020,yabajijwe ku bufatanye na Rayon Sports avuga ko ari ikipe iyobowe nabi ndetse abayobozi bayo batwarwa n’amarangamutima.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe idafite nyirayo, nta buryo bunoze bw’imiyoborere ifite, iyobowe nabi cyane.

Ibi mbabwira nanabibwiye umuyobozi w’ikipe ubwo twarimo tuganira, kuko iyo nganira nawe, mbona ntaganira n’umuyobozi ahubwo nganira n’umuntu ufite amarangamutima menshi, bituma nta n’ikintu dushobora kuba twageraho.”

Mu kiganiro Sadate yahaye Radio 10 kuri uyu wa Kane,yavuze ko batakwihanganira aya magambo y’uyu mugabo ndetse biteguye kwitabaza inkiko gusa yemeza ko bazabanza kwegera uru ruganda bakaganira.

Yagize ati “Amagambo yakoreshejwe n’umuyobozi wa SKOL arimo ibintu byinshi nko gusebanya,gutukana,guhangara.Yavuze amagambo mu by’ukuri adakwiye umuyobozi.

Twebwe rero nka Rayon Sports twahisemo ko turi bugane inzira y’ubutabera ariko mbere yo kuzigana twahisemo kwegera SKOL kugira ngo tubanze tubiyibwire,inaduhe indishyi kubera amagambo yakoreshejwe n’umuyobozi wayo kandi akabivuga akoresheje izina ry’ikigo ari mu ruhame rw’abantu agatinyuka gusebya umufatanyabikorwa bakorana.Twahisemo inzira y’ubutabera kandi twizeye ko buri buduhe igisubizo cyiza.”

Perezida Sadate yavuze ko ikibazo uyu muyobozi yagize ari impinduka atasobanukiwe kuko ngo Rayon Sports yari imeze nk’inka buri wese yakamaga uko ashaka mu nyungu ze bwite ariko ubu iyo nka yacukije abayikamaga aho ushaka kuyikama ikipe igira icyo ibonamo.

Sadate yavuze ko mu ngingo ya kane y’amasezerano bafitanye na SKOL ivuga ibyo uru ruganda rugomba kubaha,hari ibyo rutubahirije nko kubaka tribune y’abafana aho bagomba kurebera umupira mu nzove,kubaka ingazi hagati ya 250 na 300,kubaka inzu abakinnyi bagomba kuraramo,urwambariro n’ibindi.

Uyu muyobozi yavuze ko icyatumye batumvikana na SKOL ari ingingo yavugaga ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2019- 2020 bagombaga kwicara bakavugana ku kongera amafaranga bababwiye ayo bifuza ntibabyumva.

SKOL yasabwe gukuba inshuro 4 amafaranga yahaga Rayon Sports akagera kuri miliyoni 264 kugira ngo bakomezanye, ariko bikanavugwa ko igihe yageza kuri miliyoni 200 byashobokaga ko bakomezanya gusa ibi bisa nk’ibyababaje uru ruganda ariyo mpamvu umuyobozi warwo yumvikanye avuga nabi.


Comments

Amaherezo 21 February 2020

Birabe ibyuya ntibibe amaraso!@ Dukunda Rayon.


niyibizi Jonathan 20 February 2020

Nkunda rayon ariko sedate arayiroha mu Kivu .ntakizima na kimwe akorera ikipe uretse kuyisahura.ibyo umuyobozi wa skol yavuze niko biri.sedate nareke gukorwa nikimwaro ngo arajya mu nkiko yabuze icyo akora.


Rurangirwa Alphonse 20 February 2020

kubijyanye na Rayon ndabona bajya bayiha ibyo ishaka naho ubundi izajya ibashyikiriza inkiko. nuko ntari numvs uwo yatsinze tubitege amaso


Aimé 20 February 2020

Ese uyu Sadate aribuka atuka ubuyobozi bwa FERWAFA?


20 February 2020

Kubijyanye na Rayon ndabona ibyo yifuza bajya bayibiha naho ubundi izajya ibajyana mu nkiko nuko ntari numva nuwo yatsinze.