Print

Minisitiri wo muri Afurika y’Epfo yabaye iciro ry’imigani nyuma yo kuvuga ko yagiye I Genève atagiye mu Busuwisi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2020 Yasuwe: 7582

Madamu Ndabeni-Abrahams wabonwaga nk’amaraso mashya yinjiye muri leta ubwo Perezida Cyril Ramaphosa yamugiraga Minisitiri mu mwaka wa 2018, akomeje kunengwa bikomeye nyuma yaho ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa mbere bitangaje ibirego byuko yajyanye n’umugabo we mu Busuwisi kwizihiza isabukuru yo gushakana kwabo, kandi ari mu rugendo rw’akazi.

Asubiza kuri ibyo birego mu kiganiro na televiziyo ya eNCA itegamiye kuri leta ya Afurika y’Epfo, Minisitiri Ndabeni-Abrahams yagize ati:

"Ubitekerezaho iki?...Utekereza ko ndi umuntu wo kujyana umugabo wanjye mu kwizihiriza mu Busuwisi isabukuru y’igihe tumaze tubana nk’abashakanye?"

"Kuri iki kibazo navuze ko ntigeze na rimwe njya mu Busuwisi. Umugabo wanjye ntaragera mu Busuwisi na rimwe".

"Twagiye i Genève n’i New York, birumvikana, gukora akazi ntegekwa gukora. Ni ikinyoma cyambaye ubusa [kuvuga ko nagiye mu Busuwisi]".

Icyo gitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyavuze ko ayo magambo ye ari ko "kwinyuramo gukomeye kubayeho kuzaranga uyu mwaka".

Abandi bo bagiye ku rubuga rwa Twitter bamunnyega bavuga ko umujyi wa Genève washyiriweho urwandiko rwo kuwuta muri yombi na polisi mpuzamahanga Interpol, nyuma yaho "mu buryo bw’amayobera uhagurutse ukava mu Busuwisi".

Inkuru ya BBC