Print

Hagiye kuba imyigaragambyo muri Kampala ku bw’umuhanzi Pallaso

Yanditwe na: Martin Munezero 20 February 2020 Yasuwe: 6079

Ushinzwe kureberera hafi ibikorwa bye bya muzika ’Karma Ivan’,yakanguriye abakunzi ba Pallaso n’abandi bose bafite aho bahuriye na Muzika ya Uganda,ko bahura ubundi bakajya kwigaragambiriza imbere ya Ambasade ya Afurika Y’Epfo iri mu mujyi wa Kampala mu rwego rwo gushakira ubutabera uyu muhanzi bivugwa ko yakorewe Xenophobia.

Ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter ya Pallaso buvuga ko uyu muhanzi yatabawe ndetse ubu ari kwa muganga gusa ngo ubuzima bwe ntabwo buhagaze neza ariyo mpamvu basabye abafana gukomeza kumusengera.

Amakuru amwe avuga ko uyu muhanzi yaba yarakubiswe n’aba bagizi ba nabi kubera ko yashakaga gutereta umukobwa w’abandi.

Hari na bamwe bavuze ko ashobora kuba yateguye iki gikorwa mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo ye yagiye gufatirayo amashusho.