Print

Umutoza Tony wa Mukura VS yahaye rugari abanyarwandakazi bifuza gukundana nawe avuga umukinnyi akunda mu Rwanda n’icyo azakorera Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2020 Yasuwe: 8847

Tony wasubije ibibazo yabajijwe n’abafana ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Mukura VS yahishuye ko nta mugore agira ndetse ngo umunyarwandakazi ubyifuza yamwegera bagakundana.

Ubwo yasubizaga ku kibazo cy’umwe mu bafana bamubajije uko ahagaze mu rukundo, Tony yavuze ko nta mugore afite, nta mwana afite, nta na fiance. Yemeje ko niba hari miss Rwanda umushaka yaza bagakundana.

Ubwo yabazwaga ku byerekeye kwihimura kuri Rayon Sports,umutoza Tony yagize ati:’’Nta kizatubuza gutsinda Rayon Sports twihorera ibyo badukoreye ubushize...Bazatubona mu gikombe cy’amahoro.’’

Ku byerekeye gutwara ibikombe uyu mwaka,Tony yagize ati:’Uyu mwaka ntacyo nahita mbizeza, igishoboka ni igikombe cy’amahoro. Ndi kubaka ikipe nziza.Mu mwaka utaha, banyemereye nkubaka ikipe twarwanira buri kimwe gishoboka.”

Tony yemeje ko nta gihindutse,APR FC ishobora gutwara shampiyona kuko ititwaye nabi mu mikino ibanza ariko ngo arifuza kurangiza ku mwanya wa kabiri.

Tony yavuze ko umukinnyi mwiza unatanga icyizere mu Rwanda ari Iradukunda Bertrand ndetse ngo yumva atagakinye mu Rwanda umwaka utaha. Mu gihe yavuze ko umukinnyi mwiza ari Ronaldo.

Umutoza Tony Hernandez yahawe akazi ko gutoza Mukura VS mu Ukwakira umwaka ushize asimbuye vambe yari yungirje wirukanwe.