Print

RIB yasubije abasabye iperereza ryimbitse ku rupfu rwa KIZITO MIHIGO no ku cyaba cyaramuteye kwiyambura ubuzima

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2020 Yasuwe: 24143

Mu itangazo wasohoye ku munsi w’ejo ku wa gatatu, uwo muryango – Commonwealth Human Rights Initiative (CHRI) – uvuga ko iperereza “ritabogamye kandi ryigenga ricyenewe hisunzwe uburyo buteganywa n’amategeko” mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha rw’u Rwanda (RIB), aherutse kubwira BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko nta perereza risabwe n’umuryango wo mu mahanga rucyeneye kuko narwo nk’igihugu kigenga rubyishoboreye.

Madamu Umuhoza yasubizaga ku byasabwe n’undi muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, utarashize amakenga ibyavuzwe na polisi y’u Rwanda ko Kizito yiyahuye, na wo ahubwo ugasaba ko hakorwa iperereza ryigenga.

Sanjoy Hazarika, ukuriye ibikorwa byo mu mahanga muri CHRI, avuga ko nubwo leta y’u Rwanda itegereje ibizamini byo kwa muganga mbere yo kwemeza ibyatangajwe na polisi ku ikubitiro ko Kizito yiyahuye, hakorwa iryo “perereza ryimbitse ku bintu byamuviriyemo urupfu”.

Bwana Hazarika ati: “Igihe ni ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo ibimenyetso by’ingirakamaro bitabura…”

Uwo muryango ushamikiye kuri Commonwealth – iyi ikaba igizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ahanini byahoze bikolonizwa n’Ubwongereza – ufite icyicaro i New Delhi mu murwa mukuru w’Ubuhinde ariko ukagira n’ibiro i London n’i Accra muri Ghana.

Uvuga ko ushyize imbere guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth.

U Rwanda ni igihugu kinyamuryango cya Commonwealth guhera mu mwaka wa 2009.

Inama y’uyu mwaka y’abakuru y’ibihugu na za leta bo muri Commonwealth izwi nka CHOGM mu magambo ahinnye y’Icyongereza, iteganyijwe kubera i Kigali mu cyumweru cya tariki ya 22 y’ukwa gatandatu.