Print

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye ikintu cy’ingenzi kirigirwa mu nama y’abakuru b’Ibihugu I Gatuna

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2020 Yasuwe: 3482

Mu kiganiro yahaye televiziyo y’u Rwanda mu rurimi rw’Igifaransa,Nduhungirehe yavuze ko iyi nama irahuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na RDC ku mupaka wa Gatuna/Katuna kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 itagamije guhita ifungura imipaka ahubwo irasuzuma byimbitse niba ibisabwa ngo ifungurwe byarakozwe.

Yagize ati “Inama ya Gatuna igamije kugenzura niba ibibazo byatumye urujya n’uruza rucika byaba byarakemutse. Abakuru b’ibihugu barareba niba ibyo byarubahirijwe, nibabona bihagije, barafata umwanzuro.”

Iyi nama ije ikurikira inama ya mbere yahuje aba bakuru b’ibi bihugu bine yabaye ku wa 31 Gicurasi 2019 i Kinshasa, iya kabiri ibera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019, yongera kuhabera ku wa 21 Kanama 2019 ari nabwo hasinywe amasezerano agena ibizagenderwaho mu kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.