Print

Wema Sepetu yashinjwe kwandura agakoko gatera SIDA nawe arabyemera[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2020 Yasuwe: 8624

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’ikinyamakuru tuko.co.ke bwerekana neza ko abakunzi be bamusabye kubaha ibisobanuro ku kunanuka kudasanzwe yagaragaje nk’aho ibiganza bye babigereranya n’amajanja y’inyoni bagize bati” tubwire uko kunanuka ugutewe ni ki ko bitatunyuze? “

Mu kubasubiza yabasubije asa nk’ubikuraho arababwira ati” Naranduye “

Ubwo yaganiraga na Citizen tv yo muri Kenya yabatangarije ko kunanuka yabitewe nuko yatangiye gufata indyo idasanzwe zikunze kwitwa regime bityo ngo akaba yaritabaje abaganga bakomoka mu Bushinwa naho ubundi ngo ntakindi kibazo afite .

Yaboneyeho no gutangaza ko nyuma y’urupfu rwa Kanumba Stiven bakundanyeho ngo yifuje guhinduka mushya kuko ngo rwamubabaje ku buryo yamaze igihe kirekire yarataye umutwe .