Print

Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame na Museveni basuhuzanyije mbere y’inama y’I Gatuna [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2020 Yasuwe: 7205

Perezida Kagame yageze i Gatuna ahagana saa sita ari kumwe na Perezida Lourenço wa Angola hamwe na Tshisekedi wa RDC, babanje kunyura i Kigali mbere yo kwerekeza i Gatuna.

Nyuma y’aho bahuriye muri Angola mu minsi ishizeaba bakuru b’ibihugu biyemeje guhurira I Gatuna kureba aho ibyo baganiriye bigeze.

Ibihugu byombi byakoze ibikorwa byinshi mu kugarura uyu mubano aho Uganda yarekuye abanyarwanda 13,irekura abarwanyi 2 bo mu mutwe wa RUD URUNANA bateye I Musanze.Yahagaritse kandi pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC..

Perezida Museveni yageze i Gatuna hakiri kare, ariko aguma hakurya y’umupaka arindiriye ko bagenzi be baturuka i Kigali bahagera.

U Rwanda narwo rwahagaritse ibirego ku banya Uganda 17 rukanarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.

Iyi ni inama ya kane ihuje aba bakuru b’ibihugu, aho iya mbere yabahuje yabaye ku wa 31 Gicurasi 2019 i Kinshasa, iya kabiri ibera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019, yongera kuhabera ku wa 21 Kanama 2019.