Print

Iheme yabwiwe amagambo meza na mugenzi we Chinedu amwibutsa n’inzira zigoranye banyuranyemo

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2020 Yasuwe: 4405

Umuntu wese ukurikiranira hafi filime zomugihugu cya nijeriya hazwi nka nolly wood asanzwe azi aba bagabo bagufi mubazwi bakina filime hano muri afrika kuruyu wa 20 zukwa kabiri nibwo osita iheme yuzuzuga imyaka 38 yamavuko.

Chinedu Ikedieze uyu mugenzi wa osita iheme akaba yagize icyo amutangariza kuruyu munsi abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yasohoye ifoto ubonako baribishimye bombi arenzaho amagambo meza amushimagiza yagize ati”umunsi mwiza wamavuko muvandimwe osita, urugendo twanyuzemo n’irurerure turikumwe kandi ntituzasubira inyuma wabaye intwari yanjye igihe kirekire”.

Iheme afite impamya bumenyi ya Bachelor of Science in Computer Science yakuye muri Lagos State University mu mwaka wa 2003 yamamaye mugukina urwenya muri filime AKI NA UKWA aho yakinnye nka pawpaw yakinnye nkumwana mumafilime yiwe menshi ariko nyuma atangira kugaragara anakina nkumuntu mukuru.