Print

Abakobwa 5 bishe musaza wabo bamuziza ihene yashakaga kubatwara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2020 Yasuwe: 7645

Amakuru avuga ko aba bavandimwe 6 batangiye gushwana ubwo nyina ubabyara witwa Holidia Wanjiru,yavugaga ko inkwano y’ihene yahawe igomba guhabwa ba nyirarume cyane ko uyu musaza wabo yari atarakora ubukwe.Ibi biteganywa n’amategeko y’aba Kikuyu.

Uyu musaza w’aba bakobwa 5 witwa Paul Njeri yahise yitanguranwa avuga ko agomba guhabwa inkwano z’umuryango kubera ko ariwe mukuru.

Uyu mugabo w’imyaka 51 akimara kuvuga ibi, bashiki be barimo Susan Wambui, Elizabeth Wairimu, Catherine Wanja, Alibeta Njambi na Mary Muthoni bahise bamusimbukira batangira kumukubita kugeza bamugize intere.

Uyu mugabo yajyanwe mu rugo yavunaguritse nyuma y’umunsi umwe ahita apfa nyuma yo kumukangura ntabyuke.Ntihavuzwe igihe aya mahano yabereye.

Abagenzacyaha bahise bata muri yombi aba bakobwa 5 bajya kubafunga mu gihe hategerejwe gusuzuma umurambo w’uyu mugabo uri mu bitaro byitwa General Kago Hospital by’ahitwa Thika.