Print

#Umwiherero2020:Hafashwe imyanzuro 16 irimo uwo guhagarika kwimura abanyeshuri batatsinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2020 Yasuwe: 5370

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatangiwe muri uyu Mwiherero, hafashwe imyanzuro ikurikira:

Imiyoborere n’Ubutabera

1.Gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hagamijwe kunoza imicungire y’imari ya Leta.

2. Gukora iperereza no gukurikirana abakekwaho ibyaha bya ruswa ndetse no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe.

3.Kurushaho kunoza serivisi zitangirwa ku rubuga rw’Irembo hakomeza kuvanwaho ibisabwa bitari ngombwa bikigaragara mu nzego za Leta.

4. Kongera no kunoza serivisi zitangwa n’Irembo cyane cyane mu Nzego z’Ibanze.

Ubuzima

5. Kwihutisha isesengura ry’uburyo bwo kwimurira muri Minisiteri y’Ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi zari zisanzwe ziri muri Minisiteri y’Uburezi.

6. Kwihutisha ivugururwa rya Gahunda yo Guhugura Abakozi bo mu rwego rw’Ubuvuzi kandi hakongerwamo ibirebana n’isuzumabumenyi rihoraho (kuva umuganga akirangiza kwiga n’igihe cyose ari mu kazi) no gushyira imbaraga mu myitwarire ya kinyamwuga.

7. Guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi (harimo ibirebana n’amakuru y’umurwayi n’inyemezabwishyu), hagamijwe korohereza abagana amavuriro kubona serivisi zihuse no gufasha amavuriro kunoza imikorere.

8. Gushyiraho uburyo bunoze bugenga uko abaganga bakorera mu mavuriro arenze rimwe (dual practice) hagamijwe kuzamura imitangire ya serivisi.

9. Kongera imbaraga muri Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Uburezi

10. Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.

11. Kongera umubare w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no gushyiraho uburyo butuma arushaho kwitabirwa.

12. Gusuzuma ireme ry’uburezi butangwa muri za kaminuza n’amashuri makuru no kuvugurura ibisabwa kugira ngo kaminuza n’amashuri makuru bishya byemererwe gutangira gukora.

Abikorera

13. Kurushaho guteza imbere urwego rw’abikorera no gukomeza kubongerera ubumenyi mu byo bakora.

14. Gushyiraho ingamba zo kuvugurura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bukorwe kinyamwuga kandi umusaruro butanga ugakomeza kongererwa agaciro.

15. Gufasha abikorera kubona amafaranga y’inguzanyo mu bigega by’imari byihariye (equity funds).

16. Kongera umubare w’ibigega by’ishoramari ry’abishyize hamwe (collective investments) cyane cyane mu nganda zongerera umusaruro agaciro na serivisi.


Comments

adi 22 February 2020

mu ngingo ya mbere bakosora imyandikire kunoza imikorere mibi bisobanuye ko bazarigisa menshi kurushaho ahubwo bavuga kunoza imikoreshereze myiza y umutungo wa leta