Print

Minisitiri w’Intebe Thabane wishe umugore we ntiyitabye urukiko

Yanditwe na: Martin Munezero 22 February 2020 Yasuwe: 1551

Umunyamabanga wa Thabane wihariye yatangaje ko shebuja atari mu gihugu kuko yagiye kwivuza muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukambwe w’imyaka 80 yagiye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane ubwo polisi yatangazaga ko agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa Gatanu, akaregwa ibyaha birimo kwica uwahoze ari umugore we.

Thabane yanatangaje ko azegura ku nshingano ze muri Nyakanga uyu mwaka kubera izabukuru nubwo bivugwa ko ari igitutu ari gushyirwaho n’ishyaka rye.

Thomas Thabane ashinjwa kuba afite uruhare mu rupfu rw’umugore we wa mbere, Lipolelo wishwe mu 2017 ubwo haburaga iminsi ibiri ngo uwo mugabo arahirire kuyobora Lesotho.

Icyo gihe hari hashize iminsi mike abo bombi batarebana neza ndetse batabana, kugeza ubwo bashakaga gatanya mu rukiko.

Lipolelo yapfuye Thabane yaratangiye kubana n’undi mugore, Maesiah Thabane nawe uri gukurikiranwaho uruhare mu kwica mukeba we.