Print

Papa Sava yashinje umukinnyi wa Filimi Rosine ikinyabupfura gike[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 February 2020 Yasuwe: 10304

Inkuru iherutse umukinnyi wa filime Rosine muri Papa Sava yatangaje ko we na bagenzi be bakoraga mu buryo bufifitse we yatinyutse gusaba guhabwa amasezerano y’akazi birangira atewe utwatsi ndetse ahagarikwa mu mirimo adasobanuriwe impamvu.

Nyuma yo gutangaza aya makuru yanagarutsweho mu kiganiro Celebzmagazine gitambuka kuri radio na televiziyo Flash kuri uyu wa Gatandatu 12hoo, Niyitegeka Gratien yihutiye kuvuguruza ibyatangajwe byuzuye ibinyoma ho gukemura ikibazo. Ati “Purukeriya ntitwamwirukanye, twaramuhagaritse, tumusaba kwisuzuma, akigenzura ku dukosa tujyanye n’imibanire n’abandi mu itsinda, akareba icyuho yaba afite mu kubahiriza gahunda,…ubundi akagaruka kuko nta gikomeye dupfa nawe nk’uko abyivugira, yewe tunavuga ko ibyo ari ibyacu mu itsinda nk’uko umuryango ubigenza. Twatunguwe no gusanga rero yiyirukanye mu itangazamakuru! Twanamutumyeho ye.”

Avuga ko umwanzuro Purukeriya (Rosine) yafashe wo kwiyirukana habuzemo ikinyabupfura. Ati “Kuba yagirana ikibazo n’umwe cyangwa babiri muri bagenzi be, bibaho, ariko we nk’umukinnyi kandi w’umuhanzi by’akarusho byakabaye byiza abyitwayemo gihanga akoroherana.Ku bikemura mu buryo butari bwiza bubuzemo ikinyabupfura numva atari yo nzira nyayo,..”.

Niyitegeka Gratien (Papa Sava) yabwiye InyaRwanda.com igitekerezo cyanyujijwe ku nkuru ya Rosine ivuga ko yirukanwe muri Papa Sava, ari we wacyanditse, abikora mu kugaragaza ukuri kwe ku byatangajwe n’uyu mukinnyi wabeshye ko yirukanwe. Yavuze ko Rosine yasabwe no ‘kwikosora, akagaruka kuko byari na internal ahubwo bikarangira agiye kwiyirukana kuri social media’.