Print

Umwarimukazi wo muri Uganda watutse Perezida Museveni yagizwe umwere[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 February 2020 Yasuwe: 1911

Umucamanza wo mu rukiko rukuru yategetse ko Dr Nyanzi afungurwa ako kanya, yongeraho ko urukiko rw’ibanze rwamuhamije icyaha, rutari rubifitiye ububasha kandi ko Nyanzi atabonye ubucamanza buboneye kubera ko yangiwe amahirwe yo gutegura uburyo bwo kwiregura.

Mu kwezi kwa Cyenda 2018, Madamu Nyanzi yahamijwe icyaha kubera ubutumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook avuga ku myanya myibarukiro ya nyina wa perezida.

Yakatiwe gufungwa amezi 18 muri gereza mu kwa Munani 2019, kandi afunguwe yendaga kurangiza igifungo cye.

Mu gihe cy’urubanza rwe, Madamu Nyanzi yanze gufungurwa by’agateganyo, bityo akaba yari amaze gufungwa amezi icyenda muri gereza ku gihano yahawe.

Igihe umwanzuro w’urukiko wamuhanaguragaho icyaha, yakoresheje amaboko mu gusa n’ukora ibimenyetso byo gusomana ariko anazamura urutoki rwa musumbazose. Uru rutoki rukoreshwa mu gutukana.

Inkuru ya BBC ivuga ko mbere y’uko isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ritangira, yari yabanje kwifotoza no gukora kwamamaza ubwanditsi bwe bw’ibisigo yakoreye muri gereza.

Uyu mwarimukazi muri Kaminuka akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa kiremwamuntu, aracyakurikirayweho ibyaha mu rundi rubanza rutandukanye n’uru.

Ni mu kirego cyatewe n’ubutumwa bwo kuri Facebook yisemo Perezida Museveni ngo ni ’a pair of buttocks’ (imbumbe y’amabuno ugenekereje mu Kinyarwanda).