Print

Lionel Messi yatangaje abakinnyi 6 umuhungu we akunda kuvuga cyane mu rugo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2020 Yasuwe: 11905

Thiago w’imyaka 7 akunze kugaragara yaje kureba papa we ku kibuga Camp Nou ndetse akunda cyane umupira w’amaguru ariyo mpamvu akunze kugaruka ku bakinnyi batandukanye.

Lionel Messi yabwiye ikinyamakuru Mundo Deportivo ko uyu muhungu we w’imfura akunze kugaruka ku bakinnyi 6 biganjemo abo bakinana.

Yagize ati “Akunze kuvuga cyane kuri Luis Suarez dusanzwe dufitanye umubano mwiza, Antoine Griezmann na Arturo Vidal yakunze kuvuga kuva ku munsi wa mbere kubera umusatsi we.

Mu bakina hanze ya FC Barcelona,akunze kuvuga kuri Kylian Mbappe, Cristiano Ronaldo na Neymar.Thiago arabazi bose kandi akunze kubambazaho ibibazo.”

Thiago akina mu bana b’ikipe ya FC Barcelona ndetse abamubona bavuga ko atanga icyizere ko ashobora kuzasimbura se.