Print

Umukinnyi yaciye ibintu kubera ibitangaza yakoze nyuma yo kuvunika ivi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2020 Yasuwe: 8913

Kapiteni w’ikipe ya St Mirren WFC witwa Jane O’Toole yahuye n’uruva gusenya ubwo mu mukino bahuragamo n’ikipe ya Inverness Caledonian Thistle y’abagore,yagonganye n’umukinnyi mugenzi we ari mu kirere ahita yikubita hasi ivi rye rirahindukira.

Uyu mugore yanze guhita ahamagara abaganga arwana n’ivi rye ryari rimaze guhindukira riragaruka arangije arahaguruka akomeza gukina.

Nkuko amashusho yashyizwe hanze n’ikipe ye abigaragaza, byatangiye bigaragara ko bidakanganye ariko nyuma yo kugaragaza ivi rye ryahindukiye benshi bahise bipfuka mu maso.

Jane yakomeje gukinira ikipe ye ntiyasimburwa gusa ntibyamuhiriye kuko ikipe ye yari yatsinzwe ibitego 6-0.