Print

Ubutaliyani bwashyize amananiza ku bakinnyi ba FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2020 Yasuwe: 3511

Nyuma y’aho igihugu cy’Ubutaliyani kivumbuye ko hari abaturage bacyo banduye iki cyorezo cya coronavirus cyafashe umwanzuro gusuzuma abantu bose binjiye ku butaka bwacyo ariyo mpamvu Messi na bagenzi be bagomba gusuzumwa iki cyorezo mbere yo gukina kuri uyu wa kabiri nijoro.

Mu majyaruguru y’Ubutaliyani niho havumbuwe abantu barwaye coronavirus ariko nubwo I Napoli ari mu magepfo ntibibuza ko basuzuma aba bakinnyi.

ESPN yatangaje iyi nkuru yavuze ko aba bakinnyi ba FC Barcelona barasuzumwa umuriro hanyuma babone kwemererwa kwerekeza kuri Hoteli baracumbikamo.

Umukinnyi wa FC Barcelona urasanganwa uburwayi arahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga ndetse bimuviremo gusiba uyu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League.

Kubera iki cyorezo cya coronavirus bivugwa ko cyahitanye abantu 2 bagikuye mu Bushinwa,Ubutaliyani bwahisebukanguka buhagarika imikino ya Serie A myinshi kuri iki cyumweru irimo uwagombaga guhuza Inter Milan na Sampdoria; Atalanta na Sassuolo,Hellas Verona vs Cagliari naTorino vs Parma.