Print

Arsene Wenger yatangaje ikintu gikomeye akundira Frank Lampard utararamba mu mwuga w’ubutoza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2020 Yasuwe: 3566

Frank Lampard wasimbuye Maurizio Sarri muri Chelsea,ntiyavuzweho rumwe na benshi mu bakunzi ba ruhago kubera ko nta burambe afite mu mwuga.

Umutoza Arsene Wenger yavuze ko afitiye icyizere Frank Lampard ndetse yiteze ko azakora ibitangaza kubera ahanini uko akina ndetse n’ubuhanga bwo guhosha igitutu iyo yatsinzwe.

Yagize ati “Ndabona amaze gukora neza muri rusange.Iyo agize umusaruro mubi aratuza agakomeza gushaka uburyo bwo gukina.Umutoza mwiza umubonera mu buryo ahangana n’ibihe bibi byo gutsindwa.

Agerageza kurinda uburyo bwe bw’imikinire.Nkunda uko akina kandi kureba imikino ye.Afata ibyemezo bikarishye bituma atemeranya na benshi. Afite uko ayobora kandi akihagararaho.Afite umwuka wo guhangana kandi uba ukenewe cyane iyo uri utoza ikipe ikomeye.”

Frank Lampard amaze gutsinda umutoza Mourinho imikino 3 yose bamaze guhura ndetse aracyari mu makipe 4 yambere kandi nta mukinnyi n’umwe yaguze muri Chelsea.