Print

Hagati y’Amavubi y’u Rwanda n’Intare za Cameroon rwabuze gica

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2020 Yasuwe: 5028

Kuri uyu wa mbere nibwo Amavubi yakinnye uyu mukino wa gicuti na Cameroon mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN 2020 izabera muri iki gihugu bipimye.

Amavubi yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru gusa ntiyabasha kubyaza umusaruro yabonye ngo atsinde igitego mu gice cya kabiri.

Igice cya mbere cyihariwe n’ikipe ya Cameroon gusa Amavubi yakibonyemo amahirwe ku ishoti ryatewe na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende umunyezamu arikuramo.

Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Kimenyi Yves, Manishimwe Djabel, Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest hinjiramo Kwizera Olivier, Ngendahimana Eric, Byiringiro Lague na Danny Usengimana.

Ku munota wa 61 Amvubi yabonye amahirwe ku murongo w’urubuga rw’amahina ku mupira Sefu yahaye Omborenga ariko awuteye unyura hejuru y’izamu.

Amavubi yihariye umupira mu gice cya kabiri ariko ubwagarizi bwa Cameroon bubyitwaramo neza.

Ku munota wa 87 Byiringiro Lague yagerageje ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu wa Cameroun awukuramo.

Amavubi arahita agaruka i Kigali kwitegura undi mukino wa gishuti azakina na Congo Brazaville tariki ya 28 Gashyantare 2028.

Amavubi ari mu itsinda C mu mikino ya CHAN izaba kuva taliki ya 04 kugeza kuya 25 Mata 2020 hamwe na Togo,Maroc na Uganda.