Robertinho watandukanye na Rayon Sports muri Kanama umwaka ushize,yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram afata amafoto menshi ari gutoza iyi kipe y’ubururu n’umweru arangije arashimira.
Yagize ati “Mwarakoze Rayon Sports,abakinnyi bose,abafana bose n’u Rwanda.”
Benshi mu bafana ba Rayon Sports bahise bamwandikira bamushimira ibyo yabakoreye abahesha igikombe cya shampiyona akabageza muri ¼ cya CAF Confederations Cup bwa mbere mu mateka.
Robertinho yasabwe n’abafana kugaruka aho benshi basubiyemo ubutumwa bugira buti “Garuka mutoza,turagukunda.Abandi banditse bagira bati “Turagutegereje.”
Robertinho utarabona akandi kazi nyuma yo kuva muri Rayon Sports,biravugwa ko ashobora kuyigarukamo cyane ko nta mutoza mukuru ifite kugeza ubu.
Mu nama ubuyobozi bwa Rayon Sports buherutse gukora ku cyumweru,bwemeje ko bugomba kubona umutoza mushya bitarenze kuwa kuwa Gatanu taliki ya 28 Gashyantare uyu mwaka.
Robertinho yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo kwimwa amasezerano mashya azira kunanirwa gutsinda Al Hilal mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF champions League umwaka ushize, bakanganya 1-1 I Kigali.
Wercome Coach
Turamukunda agarutsentabwo byatugwanabi nkaba reyo.niDidace w’IRUSIZI.
Uyu mutoza nanjye naramukunze. Ni umuhanga. Agarutse muri Gikundiro twamwakiriza yombi. Rayon Sport ikeneye umutoza nkuriya. Turamukumbuye.