Print

Musanze: Abayobozi b’utugari 31 batinye umuvuduko w’iterambere ry’akarere baregura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2020 Yasuwe: 1795

Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2020, nibwo aba bayobozi b’utugari beguye nyuma y’inama yaguye y’abayobozi b’akarere yigaga ku mikorere, imikoranire n’imyitwarire mu kazi bashinzwe .

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye abanyamakuru ati “Hakozwe inama y’abagitifu b’utugari n’ababungirije bashinzwe iterambere, ivuga ku mikorere kugira ngo tugere ku iterambere ry’abaturage cyane ko twese aricyo dushinzwe. Aha baneretswe umuvuduko ukenewe kugira ngo babashe kugera ku cyerekezo 2050, nyuma y’uko hari bamwe basanze batazabishobora, bahisemo kwegura ku mirimo yabo.”

Aba bayobozi 31 beguye ku mirimo barimo ba gitifu 15, mu gihe ababungurije bashinzwe iterambere ry’abaturage ari 16.