Print

Micheal Jordan yarijijwe n’ubuhamya bwatangiwe mu muhango wo gusezera Kobe Bryant n’umukobwa we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 February 2020 Yasuwe: 3491

Michael Jordan uherutse kwinjira mu mubare w’abaherwe b’abakinnyi bacyuye igihe bafite umutungo urengeje miliyari y’Amadolari ni nyuma y’imyaka 14 ahagaritse gukina nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes.

Uyu muhango kandi waririmbyemo ibyamamare binyuranye by’umwihariko umugore wa nyakwigendera arizwa no kutazongera kubona uwo yakundaga.

Icyamamare mu mukino wa Basketball Kobe Bryant hamwe n’umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant bari mu bantu icyenda bapfuye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yaguye ahitwa Calabas muri California.

Umugore wa Kobe Bryant yongeye agaragaza agahinda yatewe no kuburira rimwe umugabo we n’umwana

Kobe w’imyaka 41, yagendaga mu ndege bwite ubwo iyi ndege yahanukaga igafatwa n’inkongi.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege.


Comments

sezikeye 25 February 2020

This is a natural reaction.Nta muntu numwe utarira iyo yapfushije.Ndetse na Yesu yararize ubwo inshuti ye LAZARO yapfaga.Gusa nk’abakristu,dushonje duhishiwe.Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,urupfu ruzavaho burundu hamwe n’ibibazo byose byo mu isi.Aho kwiheba,Yesu yasize adusabye gushaka ubwami bw’Imana dushyizeho umwete,atubuza kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Abantu bumvira iyo nama,azabazura ku munsi wa nyuma,abahe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko yabisezeranyije.Niwo muti w’urupfu wonyine.