Print

Papa wa Diamond yatunguranye avuga uburyo Tanasha atari umugore uberanye n’umuhungu we amugira n’inama

Yanditwe na: Martin Munezero 25 February 2020 Yasuwe: 4627

Naseeb Abdul djuma, Se w’umuhanzi Diamond, yatangaje ko atigeze yishimira nagato, Tanasha Donna, umukobwa wo mugihugu cya Kenya, uherutse kubyarana na Diamond umwana bise “Naseeb Junior”

Uyu musaza ubyara Diamond yahamijeko mubagore n’abakobwa bose, umuhungu we yagiye akundana nabo cyangwa se mubo babyaranye nta numwe arareba ngo abone ko ajyanye n’umuhungu we.

Papa wa Diamond ahamyako umuhungu we afite igikundiro kidasanzwe kuburyo abona umugore wabana nawe atari umugore ubonetse wese

Ati “Ntabwo ndabona umugore uberanye n’umuhungu wanjye, nibiba ngombwa nzamufasha guhitamo, murebere umubereye.”

Diamond Platnumz, ni umwe mubahanzi bakunze kugaragara cyane mu nkuru zijyanye n’urukundo kandi uwo bakundanye wese batandukana amuteye inda.

Diamond, ubu amaze kubyarana n’abagore batatu harimo, Zari wo mugihugu cya Uganda, bafitanye abana 2, Hamissa Mobeto wo muri Tanzania, bafitanye umwana umwe na Tanasha Dona wo muri Kenya barikumwe ubu nawe bafitanye umwana baherutse kubyara.

Tanasha Donna na Diamond byari byatangajwe ko bazakora ubukwe bakabana kumugaragaro ku munsi w’abakundana mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ariko byarangiye ubukwe butabaye ndetse ntibigeze bongera gutangaza niba buzabaho.