Print

Ibihangange muri cinema Nyarwanda byishimiwe bikomeye muri St Aloys Rwamagana[VIDEO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 25 February 2020 Yasuwe: 2837


Diane na Samantha bakina film
Iki gikorwa ku ikubitiro cyatangiriye i Nyamata mu karere ka Bugesera kuwa 21 Gashantare uyu mwaka, ubu kikaba cyari cyakomereje mukigo cya St Aloys i Rwamagana.

Nyaxo na Njuga ni bamwe mubishimiwe bikomeye

ni igikorwa kandi gitangirwamo ubutumwa butandukanye nko gukangurira abantu guhagarika cyangwa kugabanya ubutubuzi bw’ibihangano (Piratage), gukangurira abanyeshuli kwirind no kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse no gukangurira urubyiruko rw’Abasore kwirinda ibiyobyabwenge.

i Rwamagana Nyaxo ni umwe mubagaragaje ko akunzwe ku rwego rwo hejuru abandi barimo Papa sava, Bamenya,Ndimbati, Clapton Kibonke,Diane wo muri City maid nabandi barishimirwa bikomeye.

REBA UKO BYARI BYIFASHE I RWAMAGANA

Kubifuza gutora umwe muri aba bakinnyi twamwibutsa ko batorera ku rubuga rwa InyaRwanda.com

Abakinnyi ba filime b’abagore (People’s choice)bahataniye ibihembo:

1.Ingabire Pascaline. (Samantha)

2.Umutoni Asia (Rosine)

3.Mukakamanzi Beatha (Maman nick)

4.Uwamwezi Nadege (Nana)

5.Bahavu Jeannette (Diane)

6.Mukayigera Djaria (Kecapu)

7.Niyomubyeyi Noella (Fofo)

8.Uwamahoro Antoinette (Siperansiya)

9. Musanase Laura(Nikuze)

10. Munezero Aline (Milika)

Abakinnyi ba filime b’abagabo (People’s choice)bahataniye ibihembo ni:

1.Ndayizeye Emmanuel (Nick)

2.Mugisha Emmanuel (Kibonge)

3.Kamanzi Kamanzi Didier (Max)

4.Ngabo Leo (Kadogo)

5.Benimana Ramadhan (Bamenya)

6.Uwihoreye J Bosco (Ndimbati)

7. Kalisa Ernest (Samusure)

8.Regero Norbert (Digidigi)

9.Niyitegeka Gratien (Seburikoko)

10.Kanyabugingo Olivier (Nyaxo)