Print

Youri Djorkaeff wahesheje Ubufaransa igikombe cy’isi 1998 agiye gusura u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2020 Yasuwe: 1698

Uyu mugabo wakiniye amakipe menshi arimo nka PSG , Inter Milan,Bolton,agiye gusura u Rwanda binyuze kuri aya masezerano ya #VisitRwanda u Rwanda rwasinyanye na PSG mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu mugabo w’imyaka 51 wakinaga hagati asatira [Attacking Midfielder] yari azwiho ubuhanga budasanzwe mu gutanga imipira ivamo ibitego aho bagenzi be bari baramwise “snake” cyangwa inzoka kubera ukuntu yacaga mu rihumye ba myugariro.

Uyu mugabo yari afite ijisho rireba neza mu gutanga imipira,gucenga,gutera imipira ‘imiterekano ndetse no gutsinda ibitego.

Djorkaeff ufite inkomoko muri Armenia,yakiniye Ubufaransa imikino 82 abutsindira ibitego 28 birimo na kimwe yatsinze mu gikombe cy’isi 1998.

Djorkaeff wambaraga nimero 6 mu ikipe y’igihugu, yatwaye igikombe cy’isi 1998,Euro 2000 na FIFA Confederations Cup 2001 ari kumwe n’Ubufaransa.