Print

Casa Mbungo yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports [Yavuguruwe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2020 Yasuwe: 3665

Nkuko imaze kubitangaza ku rubuga rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yumvikanye na Casa Mbungo ngo ayibere umutoza mukuru,asimbure Javier Martinez Espinoza wirukanwe mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter,Rayon Sports yagize ati "Rayon Sports yishimiye gutangaza ko Casa Mbungo Andre ari umutoza wayo mushya. Yasinye amasezerano y’amezi ane ashobora kongerwa. "

Mbungo yatandukanye na AFC Leopards mu Ukuboza 2019 yo muri Kenya, nyuma y’uko yari amaze amezi atanu yose adahembwa.

Nyuma y’igihe kitari gito Rayon Sports itozwa n’umutoza wungirije Alain Kirasa,yahisemo guha akazi umutoza mukuru Casa Mbungo Andre nyuma y’ibiganiro bari bamaze iminsi bagirana.

S’ubwa mbere Casa Mbungo avuzwe mu ikipe ya Rayon Sports kuko na mbere yo kujya muri Kenya yari hfi kuyerekezamo bapfa ko yanze gusinya amasezerano atari kumwe n’abanyamategeko be.

Mu nama yaherukaga guhuza abayobozi ba Rayon Sports, bemeje ko umutoza mushya agomba gutangazwa bitarenze kuwa Gatanu taliki ya 28 Gashyantare 2020.

Casa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. Casa Mbungo yageze muri AFC Leopards mu ntangiriro za Gashyantare 2019 ahava kuwa 14 Ukuboza 2019 gusa yari yahawe amasezerano y’imyaka y’imyaka ibiri.




Casa Mbungo yamaze kwerekeza muri Rayon Sports


Comments

Fayi 27 February 2020

Tumuhaye ikaze tunamwifuriza amahirwe masa muri Gikundiro.